Ni nyandiko zatangiye ku vugwa ku wa 01/07/2024, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Gitega, murizo, zimwe zagiye zifatwa amafoto, nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa Pacifique Nininahazwe ushinzwe gutabariza abarundi bari mu kaga.
Izindi nyandiko zatoraguwe ku munsi w’ejo hashize, zitoragurwa mu ngoro y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, ahazwi nka Ntare Rushatsi, harimo izatoraguwe imbere mu biro, n’izindi mu nkengero zo muri aka gace.
Ubuhamya bwatanzwe n’abaziboneye buhabwa Pacifique, buvuga ko mu “Ngoro kwa Ntare Rushatsi no hanze yaho” hatoraguwe inyandiko zisebya umukuru w’igihugu cy’u Burundi, kandi ibyanditsemo ntibitandukanye cyane n’izindi nyandiko ziheruka gutoragurwa i Gitega ku itariki ya 01/07/2024.
Na no ne kandi yahawe ubundi buhamya bugira buti: “Mu nkengero zo mu ngoro kwa Ntare Rushatsi, hatowe ama tracts yiyama umukuru w’igihugu. Gusa abantu baguye mu kantu. Kandi ibi byabaye mu gitondo.”
Nk’uko byasobanuwe iz’i nyandiko zatoraguwe zarimo ibyanditse bishinja perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye kuba yarashize igihugu mu kaga, ndetse kandi zikamusaba kwegura ku neza amazi atararenga inkombe.
Iz’i nyandiko kandi zihamagarira abarundi guhaguruka kugira ngo bavaneho ubutegetsi bubashira mu kaga, ndetse ngo zikanavuga ko iki ari cyo gihe cyo kugira ngo impinduka zigaragare mu Burundi.
Binavugwa kandi ko ziriya nyandiko zishinja Evariste Ndayishimiye gukoresha umutungo w’igihugu mu byiwe no kube bitari ku nyungu z’igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko ari nyandiko zishobora kuba ziva mu bategetsi bari mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, kandi ko biboneka ari ntambara iri mu bategetsi bo hejuru.
Ibi babivuga bashingiye kuba zimwe muri izi nyandiko zatoraguwe indani mu ngoro y’umukuru w’igihugu no hafi yaho.
Gusa ibi bikaba bisanzwe mu Burundi kwa ndika ama tracts yiyama abategetsi, nubwo ibi byo bisa nibirushijeho kugira ubukana ni mu gihe ziri gutoragurwa mu mabiro y’abategetsi bo hejuru.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.