M23 yongeye kubabaza ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ina ryambura n’ibikoresho byinshi by’agisirikare, ifata kandi n’utundi duce two muri teritware ya Masisi.
Ni mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15/05/2024, aho ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryari ryagabye ibitero bikaze kuri M23 n’ahatuwe n’abaturage benshi.
Ibi bitero byari byagabwe mu gace ka Vitshumbi, Rwindi, Kibirizi no mu nkengero zaho, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka.
Yagize ati: “Turifuza kumenyesha abantu ko kuva mu gitondo cya kare, ubufatanye bwa gisirikare bw’u butegetsi bwa Kinshasa, bugizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bagabye ibitero mu bice bituwemo n’abaturage, aribyo Kikuku, Kibirizi, Vitshumbi, Rwindi ndetse no mu bice bihakikije.”
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko umutwe wa M23 umenyesha akarere ndetse n’isi yose by’u mwihariko imiryango itabara imbabare, ko ibi bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile.”
Nk’uko umutwe wa M23 wakunze kubivuga, uvuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurinda ubuzima bw’abasivile n’ibyabo.
Ibi byanemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, aho yagize ati: “Nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa zigerageje kuturasaho ibisasu bidasobanutse muri Vitshumbi, Rwindi Kibirizi, Kikuku n’ahandi, umwanzi yahise yinjira mu gihirahiro, bituma ata ibikoresho byinshi bya gisirikare, maze M23 irabifata.”
Herekanwe n’amashyusho agaragaza imbunda M23 yafashe wabonaga ari ibibunda Byinshi batondesheje ku murongo, izindi wabonaga zirunzwe ahantu ndetse hafashwe n’amasasu.
Si ibikoresho M23 yafashe gusa, kuko hari n’ibindi bice yafashe harimo agace ka Mulema na Luke, kandi yongera no kwirukana iri huriro ry’ingabo za RDC muri utwo duce twose ryari ryagabyemo ibyo bitero.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.