IBUKA yamaganye imvugo ya Antony Blinken ipfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni ubutumwa bw’umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, bugaragaza kugoreka amateka no gupfubya genocide yakorewe Abatutsi, bukaba bwa maganwe n’umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse genocide, IBUKA.
Nk’uko bigaragara ubutumwa bwo kwa magana bwatanzwe na perezida w’umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse genocide, IBUKA, bwana Dr Philibert Gakwenzire, avuga ko imvugo ya Antony Blinken igayitse.
Avuga kandi ko ubutumwa bwa Antony Blinken bufitanye isano n’uburyo igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyanze gutanga ubutabazi ubwo genocide yakorwaga hubwo bakavuga ko ari ubwicanyi busanzwe.
Ati: “Imvugo nkiriya y’umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni imvugo rwose twebwe nk’abarokotse genocide yakorewe Abatutsi ariko na none nk’u muryango wa IBUKA, duhagarariye ibikorwa, inyungu z’Abarokotse, ni imvugo igayitse.”
Yakomeje agira ati: “Biratangaje ko umuyobozi wo k’urwego nka ruriya akomeza agakoresha iriya mvugo. Biragaragara ko ni politike y’agasuzuguro iba iri aho ngaho, yo kudaha agaciro uwishwe.”
Si Abanyarwanda bonyine bamaganye imvugo ya Antony Blinken ipfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko n’umunyamateka w’u mufaransa kazi, dr Hélène Dumas akaba n’umwe mu banditse ibitabo kuri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko ubutumwa bwa Blinken bwa mubabaje kuko budaha agaciro ukuri kw’amateka.
Ati: “Nkimara ku busoma, mu byukuri ni ikintu mu buzima bwanjye cyambabaje, byambabaje nk’u munyamateka. Ndatekereza ko ari ubutumwa budaha agaciro ukuri kw’amateka. Yakagombye gutandukanya, kuvangura ubwoko bw’amakimbirane y’abaye muri iki gihugu kuko genocide yakorewe Abatutsi ari icyaha cyihariye ki kaba gifite umwihariko wacyo.”
Uyu mufaransakazi yakomeje avuga ati: “Ubutumwa bwa Blinken bugaragaza ko mu myaka 30 ishize, amateka yanditswe, ubuhamya bwatanzwe hari bamwe butahinduye bikaduha umukoro wo kugaragaza ukuri kuri genocide mu rwego rwo guhangana n’ubutumwa bugoreka ukuri.”
Ubutumwa Blinken yanyujije ku rukuta rwe rwa x, yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 inzira karengane za genocide. Turunamira abantu ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa hamwe n’Abandi babuze ubuzima bwabo mu gihe cy’iminsi 100 y’ubwicanyi butavugwa.”
Richard Gisagara w’u munyamategeko we ngwasanga ko Anthony Blinken atari akwiye gutanga ubu butumwa muri ibi bihe nk’u muntu uzi genocide icyo aricyo ndetse n’amategeko ayihana yashizweho umukono mu 1948.
Ahagana mu 2006, urukiko mpuzamahanga mpana byaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje ko genocide yabaye mu Rwanda ari iyakorewe Abatutsi.
Bigeze mu mwaka w ‘ 2018, byemezwa n’umuryango w’Abibumbye ko tariki ya 07/04, izaba umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w ‘1994.
MCN.