Ihuriro ry’imitwe ya politike n’igisirikare ryatangaje impamvu igisirikare cya M23 kitarafa Goma u Mujyi mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni byavuzwe na Jean Mamba, wahoze ari umuvugizi w’ishyaka rya MLC ndetse wabayeho n’umudepite muri RDC, uherutse kujya kwifatanya na Alliance Fleuve Congo AFC ya Corneille Nangaa, ubwo yari afite ikiganiro na Media Congo.net, yavuze ko yavuye mu shyaka rya MLC kuberako itakigendera mu cyerekezo ashaka.
Muri iki kiganiro yavuze ko Tshisekedi afata ubutegetsi abinyujije mu guhirika itegeko nshinga, Tshisekedi yahaye impamvu urugamba rwa AFC ndetse bituma umudemokarate wese ashaka kujya muri iri huriro ribarizwamo na M23.
Yagize ati: “Kuba umunyamuryango kwanjye muri AFC rero byari bifite ishingiro kubera icyemezo cyanjye cya politike no gushira ubumenyi bwanjye mu murimo w’intambara yingenzi ku gihugu cyanjye. Kandi icyo bita ikibazo cy’iburasirazuba ni ngombwa mu maso yanjye kandi n’ingenzi ku gihugu. Ntabwo ubwacyo ari ikibazo cy’i Burasirazuba, ahubwo ni icya Congo, imiyoborere yayo n’ejo hazaza.”
Yakomeje agira ati: “Ibibazo byacunzwe nabi by’intambara, imitwe y’itwaje imbunda, abavanwe mu byabo n’amahoro bibwira byinshi. Data yari umusirikare kandi yapfiriye mu Burasirazuba bwa RDC. Binyuze mubyo niyemeje muri AFC, nari bwiye nti wenda nshobora gutanga umusanzu muto w’ubwenge kuri iki kibazo cyitwa ikibazo cy’i Burasirazuba.”
Yabajijwe n’impamvu AFC iri ku marembo ya Goma ariko ntihafate, niba kuri ubu bari muri Kivu y’Amajy’epfo, niba bateganya no kugera za Ituri, Tshopo, Maniema cyangwa Tanganika?
Yasubije ati: “Intego yacu ni ugutera imbere mu gihe dushaka kwirinda gutakaza ubuzima bw’abantu bishoboka. Iyo urebye raporo z’imiryango itegamiye kuri leta iheruka, uzabona ko ubwicanyi bwinshi cyane bukibera mu Burasirazuba bukorwa n’imitwe y’inyeshamba turwana nka Zaire cyangwa Codeco.
Mu bice tumaze kubohora, turemeza umutekano w’abaturage bacu. Ntabwo ngiye kwerekana amakarita yacu ariko nshobora kuvuga ko mugomba gutekereza ko tuzakomeza imbere, ko wenda tuzagaruka tugana Maniema cyangwa mu majyaruguru. Ikibazo cya Goma, iyo hataba igitutu cy’amahanga, tuba twaramaze kugera muri Goma. Turahari uko byagenda kose, km 20 gusa ku ruhande rwa Nyiragongo, na Km 25 ku ruhande rwa Sake. Ibirindiro byacu by’i mbere biri muri Goma kandi birahakorera ku bufatanye n’ubuyobozi bwibanze.”
Yongeye kubazwa niba biteguye kwicarana na Tshisekedi mu gihe yaba yisubiyeho, yagize ati: “Sinshobora guhanura ibizaza, Tshisekedi udahagarara ku ijambo cyangwa icyubahiro. Kuganira nawe, kugira ngo amaherezo yegure tuzabishima igihe nikigera . Binyuze mu kwinangira kwe, nta mpuhwe agirira abenegihugu bacu bababaye mu nkambi z’abavanwe mu byabo. AFC irashaka kwirinda kongera imibababaro ku bubabare bwa buri munsi bw’Abanyecongo. Ibyo tunyuramo uyu munsi ni igice cy’ingenzi kigamije kwikiza ubutegetsi butemewe kugirango tugere ku mahoro no kongera kubaka igihugu aho abanyekongo bose bazagira umwanya wabo n’ubrengenzira bwo kubaho mu mahoro n’aho bari bashobora kungukirwa n’imbuto zumurimo wabo. Nta bwo ari ntero, hari umwanya wa buri muntu mu gihugu cyacu n’ubutunzi buhagije. Hariho ibihugu bike ku Isi bishobora kuvuga ibi bishize amanga . Twebwe abanyekongo dushobora kubivuga. Ejo dushobora ku byibonera.”
Yavuze no ku banyekongo bagereranya M23 n’u Rwanda. Ati: “Tugomba gusobanura iyi nkuru . Uyu ni umurimo wanjye cyane, ndi uhagarariye AFC mu murayango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Amerika ya Ruguru. Ni ukubera iki dukeneye gusobanura iyi nkuru? Ubwa mbere, kubera ko ari ibinyoma. Hanyuma kuko ntaho iganisha ku bwimpamvu yoroshye cyane, u Rwanda ruzamomeza kuba umuturanyi ubuzima bwose, nk’ibihugu 8 duhuje imipaka . Tugomba gukora ibishoboka byose Kugira ngo tubane neza. Hatitawe ku ngano yacu, ubutunzi bwacu, dukeneye u Rwanda nk’uko rudukeneye.”
Yakomeje agira ati: “Nshobora gusura u Rwanda, Angola n’ibindi bihugu duhana imbibi, nahoraga mpura n’abanyekongo babaganga, abarimu, abakozi ba leta bashakanye n’abagore baturutse muri ibi bihugu. Tugomba kugira icyerekezo kirenga imbibi, nko mu Burayi muri iki gihe, bukuraho inzitizi , bushyiraho uburenganzira bumwe bw’imibereho ku bantu bose bo mu karere ku Burayi, bishimangira ubumwe kandi bigatuma bishoboka kugira politiki zinoze neza. Ubwenge bwonyine n’ibwo buzakemura ibyo bibazo.”
MCN