Ingabo za Afrika y’Epfo zaje gufasha igisirikare cya RDC kurwanya M23 zagereranijwe na barinzi ba “mashu,” bityo ko badafite ubushobozi bwo kurwanya M23, umutwe umaze imyaka irenga ibiri urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ni byatangajwe n’umunyapolitike wo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, bwana Julius Malema, aho aheruka gukoresha ikiganiro ‘akurira inzira ku murima Abanyafrika y’Epfo ko ingabo zabo zidafite ubushobozi bwo kurwanya M23,’ nk’uko iy’i nkuru tuyikesha radio y’abafaransa ya RFI.
Ubwo iy’i radio yatangaza ibya vuzwe na Julius Malema, bavuze ko yanenze bidasubirwaho Ingabo za Afrika y’Epfo.
Yagize ati: “Ingabo zacu ntizishoboye no kurinda amashu, nta cyo zomara mu murima wanjye. Ntabwo zifite ubushobozi bwo kurwanya umutwe wa M23, ANC yangije igisirikare cy’i gihugu cyacu.”
Uyu mugabo w’u munyapolitike Julius Malema ya navuze kandi ko izo ngabo za Afrika y’Epfo zi gomba guhita zivanwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo vuba nabwangu.
Ati: “Ingabo zitatojwe bihagije za rwana gute na M23 ifite abalimu beza! Ikindi ntabwo zagakwiye kuba ziri muri Congo, rero zigomba guhita zivanwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu maguru Mashya.”
Julius Malema niwe ukuriye i Shyaka rya EFF, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Cyril Ramaphosa.
K’urundi ruhande ihuriro rya politike ryo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, rirashinja perezida Cyril Ramaphosa ko hereza ingabo z’igihugu cyabo mu rupfu. Ikibazo bavuga ko cyaturutse ku kugabanya ingengo y’imari, nk’uko n’ubundi ibi byatangajwe na RFI.
Bagize bati: “Kugabanya ingengo y’imari, bigabanya imbaraga za basirikare. Bagabanya ubushobozi bwazo bwo gukorera hanze no gukora operasiyo nkizo zigoye. Kurinjye, ni ikosa kohereza itsinda rya basirikare rifite ibikoresho nk’ibyo, urebye urwego rw’ikibazo n’imyitozo y’itsinda rinini nka M23.”
Ibi bivuzwe mugihe minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, Thandi Modeste, aheruka gutangaza ko bagiye gukora iyo bwakabaga barwanye M23.
Ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira turwanye M23, ibikoresho byose bikenewe k’urugamba tuzabitanga.”
Perezida Félix Tshisekedi, Cyril Ramaphosa, Lazarus Chakwera wo mu gihugu cya Malawi, ndetse n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, baheruka guhura, ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushingura perezida Haige Geingob wa Namibia, bongera kwemezanya gufatanya mu bushobozi bwabo kugira barusheho kurwanya M23.
Ibyo biganiro bya bereye muri Namibia byaje bikurikira na none ibyari bya bereye i Addis Ababa muri Ethiopa, aho abo bakuru b’i bihugu bongeye kuganira ku bufatanye bw’Ingabo z’ibihugu byabo mu kurwanya M23.
Gusa ubwo bufatanye bw’Ingabo zibyo bihugu busa nk’u budatanga umusaruro, kuko ingabo za Malawi, iza Afrika y’Epfo, iz’u Burundi ndetse n’iza Tanzania, abasirikare icumi ba M23 birukana amagana yabo nka birukana umuntu umwe.
MCN.