Umugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi urimo gucurwa n’abakuru b’ibihugu barimo perezida Félix Tshisekedi, Cyril Ramaphosa, Evariste Ndayishimiye na Lazarus Chakwera wa Malawi.
Ni bikubiye mu Nama yahuje aba bakuru bi bihugu kwari bine, bakaba bahuriye mu gihugu cya Namibia, muri iki gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25/02/2024, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ibiro bikuru by’u mukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo(Sona2024).
Umubanono wabo ubaye nyuma y’uko bari bitabiriye umuhango wo gushingura perezida Haige Geingob uheruka kwitaba Imana tariki ya 04/02/2024.
Biriya biro by’u mukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo dukesha iy’inkuru bya tangaje ko aba bayobozi, bohereje ingabo zabo mu butumwa bwa mahoro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko baganiriye ku kugarura amahoro n’u mutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Iy’i Nama ije ikurikira indi aba bayobozi bari bagiriye muri Ethiopia, aho bahuye mu gihe bari bitabiriye i Nama y’Afrika yunze ubumwe, iheruka kubera i Addis Ababa muri Ethiopa.
K’urundi ruhande bivugwa ko aba bakuru bi bihugu bashaka kongera ingabo z’ibihugu byabo mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira ngo bahashye umutwe wa M23, nk’uko n’ubundi biheruka gutangazwa na perezida Cyril Ramaphosa, aho mu Cyumweru gishize yavuze ko agiye kohereza abasirikare bakaba kaba mu gihumbi.
Ni mugihe kandi bigize igihe bivugwa ko leta y’u Burundi iri mu mipango yo kurimbura ubwoko bwa Banyamulenge, nyuma y’uko aba basirikare bicyo gihugu bapfuye ku bwinshi baguye mu mirwano imaze iminsi ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.