Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, baganiriye ku bibazo by’u garije akarere, harimo n’u mutekano muke w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ibiganiro kandi bya nitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), Pater Mathuki. Aba bayobozi bunguranye ibitekerezo ku kamaro ko gukemura impamvu shingiro z’u mutekano muke mu bihugu bigize uy’u muryango.
Ibi biganiro kandi byagarutse no kundangagaciro z’u bunyamuryango no kubazwa inshingano mu mikorere y’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba.
Ibiganiro bya huje perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Salva Kiir, bya baye kuri uyu wa Kane, tariki ya 22/02/2024, hari igihe c’isaha z’umugoroba, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Ay’amakuru yemejwe n’itangazo perezidansi y’u Rwanda yashize hanze mu ijoro ryo k’uwa Kane, rishira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23/02/2024.
Ni itangazo rigira riti: “Muri uy’u mugoroba muri Urugwiro Village, perezida Kagame yagiranye i biganiro na Chairperson w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, n’itsinda rye ririmo Dr. Peter Mathuki, umunyamabanga mukuru wa EAC.”
Iryo tangazo ry’Urugwiro Village, rikomeza rivuga riti: “Baganiriye ku kamaro ko gushakira hamwe umuti w’intandaro by’u mutekano mucye mu karere, ndetse no gukomeza kubahiriza ihame ryo kwihuriza hamwe no kubazwa inshingano bigomba kwimakazwa mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba.”
Biteganijwe ko kandi perezida Salva Kiir Mayardit nyuma yo kuganira na perezida w’u Rwanda, yerekeza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaza kubonana na perezida w’icyo gihugu Félix Tshisekedi Tshilombo, nk’uko uyu mukuru w’igihugu cya RDC yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na banyamakuru i Kinshasa, kuri uyu wa Kane.
Tu bibutsa ko perezida Félix Tshisekedi wari usanzwe ari rimba intambara, kuri ubu bidasanzwe ya yobotse inzira ya mahoro, aho yivugiye wenyine ko yemeye kuyoboka inzira y’ibiganiro, ndetse ko ubu harimo inzira zirimo gukorwa n’umuryango wa EAC, ko kandi ategereje kwa kira Salva Kiir uyoboye uwo muryango, avuga ko amwakira avuye i Kigali, nyuma ngwa zakomereza n’i Burundi kuganira na perezida Evariste Ndayishimiye.
Nta kindi kirimo kugendererwa ni ugushakira akarere amahoro n’umutekano, ni mu gihe M23 yari maze gufata ibice byinshi kandi byingenzi, byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.
Ibi bice M23 ya byambuye ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, harimo n’Ingabo zaje gufasha igisirikare cy’iki gihugu, nk’i zi Burundi, iza SADC, zirimo izavuye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
MCN.