Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20/02/2024, habaye imirwano hagati ya M23 n’Ingabo ziri mu ihuriro ry’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni urugamba rwa bereye muri axe ya Bwerimana, muri Grupema ya Mupfunyi, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Avuga ko iyo mirwano yabereye ku dusozi twa Ndumba hafi ya Nyamubingwa mu ntera y’ibirometro nka 3 uvuye muri centre ya Bwerimana na Kabushumutwe hafi ya Kabase mu birometro nka 7.
Nk’uko amakuru yavuzwe n’abaturiye teritware ya Masisi bavuze ko iyo imirwano y’ubuye mu masaha y’igitondo cya kare nk’ahagana isaha ya samoya ku masaha ya Minembwe na Goma.
Bakemeza ko ari bitero bya gabwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta bagabye ahari ibirindiro bya M23 mu rwego rwo kugira bisubize ibice bambuwe n’uwo mutwe.
K’urundi ruhande umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize inyandiko hanze igihe c’isaha ya saa munani zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, avuga ko ingabo za FARDC n’abambari babo ko bongeye gutera ibisasu biremereye mu baturage baturiye agace ka Nyakajanga.
Ibyo bitero yavuze ko bikomeje kwa ngiriza ibikorwa remezo by’abaturage. Yakomeje avuga ko ingabo abereye umuvugizi ko zitazakomeza kwihanganira ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivile, kandi bukozwe n’ingabo zakagombye kurengera abaturage.
Kanyuka yasoje avuga ikiri bukurikireho ko ari ugucyeceka imbunda zirasa mu baturage.
MCN.