Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa yongeye kugaragaza Intego yatumye bafata imbunda barwanya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni munyandiko umuhuza bikorwa wa M23 yashize hanze kuri uy’u wa Gatanu, tariki ya 2/02/2024, ubwo yasubizaga abanyamakuru bakora propaganda zo kwanga M23.
Mur’izo nyandiko Benjamin Mbonimpa, yagize ati: “Twahisemo gucyecekesha intwaro zitera imibabaro no guhoza abasivile mu byunamo. Abakuwe mu byabo turabizeza kuzongera gusubira mubyabo. Iy’i niyo ntego yacyu.
Umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano ahagana mu mpera z’u mwaka w ‘2021, nyuma y’uko bari bamaze imyaka 8 mu buhingiro mu gihugu cya Uganda aho bari baratsinzwe intambara yo mu mwaka w ‘2013.
Kugira ngo leta ya Kinshasa itsinde M23 muri uwo mwaka tuvuze haruguru, nimugihe ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila, wari uyoboye RDC icyo gihe, bari biyambaje ingabo za SADC, arizo kandi kuri ubu ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, biyambaje ngo babafashe ku rwanya M23.
Gusa ibyo mu mwaka w ‘2013 bisa n’ibitundakanye cyane nibyo muri ikigihe, nimugihe M23 igenda igaragaza imbaraga zidasanzwe aho imaze kwambura ihuriro ry’ingabo za Perezida Félix Tshisekedi( SADC, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na Wagner Group), ibice byinshi, biherereye muri teritware ya Masisi na Rutsuru ndetse na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva imirwano y’ubura mu mwaka w’2021 nta gace kazwi ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bari bambura M23.
Kugeza n’uyumunsi imirwano irakomeje kandi M23 ikomeje kuja imbere ariko n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zigenda zihunga.
Bruce Bahanda.