Bwa mbere umutwe wa M23 utangaje ko ugiye gushiraho iherezo rya nyuma ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nk’uko biri, ibi bya tangajwe bwa mbere n’umutwe wa AFC wa Corneille Nangaa, ubwo yari amaze gushira ku mugaragaro umutwe wa politike yise “Alliance Fleuve Congo,” ukaba waravutse mu mpera z’u mwaka ushize w’2023, avugako ugamije gushiraho “akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”
Muriki Gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23/01/2024, umuvugizi wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yashize inyandiko hanze zamagana ihuriro ry’Ingabo za RDC na SADC, avuga ko basahuye ibya baturuge ko ndetse bakomeje gutera abaturage ubwoba maze avuga ibyo bari gukora M23 itazakomeza ku byi hanganira ko ahubwo bagiye gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa
Yagize ati: “Turaburira amahanga n’Imiryango y’imbere mu gihugu, ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC ndetse n’Ingabo z’u Burundi, intambara ya bananiye bakaba bahisemo gutera aba Sevile ubwoba bakoresheje gutera ibisasu biremereye aho batuye.”
“Muriki Gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, isaha ya saakenda basahuye ibya baturuge bashimuta abantu 12, barimo abashoferi n’abacuruzi. Abashimuswe bavaga Butembo berekera Goma.”
“Kuri ubwo twi yemeje gushiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa ‘mashetani,’ aribwo butegetsi bwa Kinshasa. Bityo rero Turahamagarira urubyiruko rw’Abanyekongo n’abanyapolitike, imiryango itegamiye kuri leta, abagabo n’abagore Abacuruzi n’abandi kuyoboka AFC, kugira twirukane ubutegetsi bu bi.”
Ibi abivuze mugihe k’u munsi w’ejo hashize, tariki ya 22/01/2024, abarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, bavuzweho gutsindwa bikomeye, ni mu mirwano yahuzaga M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC na SADC, yabereye mubice bya Karuba, no mu nkengero zaho muri teritware ya Masisi no mubice bya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Tu bibutseko umutwe wa politike wa Corneille Nangaa, ukorana by’ahafi na M23.
Bruce Bahanda.