I Mihana igera muri tanu (5), iri mu nkengero za Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokorasi ya Congo, yagezemo Maï Maï na FDLR, bashinjwa kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Bibogobogo, nagace gaherereye mu Bilometre 30 n’u Mujyi wa Baraka, akaba aragace gatuwemo ahanini na Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Nk’uko iy’inkuru dukesha umwe mu baturage baturiye Bibogobogo, yabwiye Minembwe Capital News ko abaturage ba Banyamulenge ko bongeye kwinjira mukaga, nyuma y’uko Maï Maï na FDLR, bavuye mu bice byo muri grupema ya Mutambara, bakaba bakambitse kuri Mugono, Nyagisozi, Rutabura, Mugorore no ku Kavumu ahahoze haba ikambi y’Igisikare ya Colonel Aaroni Nyamushebwa.
Bwana Rukara, yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Ubu tuvugana turimo kurebana ay’ingwe n’Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï na FDLR. I Kambi zahozemo abasirikare ba FARDC n’izo Maï Maï yashinzemo ibirindiro.”
“Twagiye gutakira Ingabo za FARDC zasigaye mu Bibogobogo aho kugira icyo bakora hubwo ba bwiye abaturage ko ntakibazo. Gusa aba basirikare basigaye ari bake, abandi batumwe i Mboko.”
Yakomeje avuga ati: “Igihe c’Isaha za saa Saba zo kugicamunsi, z’uyu munsi tariki 18/12/2023, ahitwa kwa Rwanjala, ku Kavumu, twaharangije Maï Maï ninshi.”
“OPI ya Maï Maï, irepfo ku mazu ya Kavumu muri uwo Muhana wo kwa Rwanjala.”
Kuva mu byumweru bibiri bishize, hakomeje kuvugwa ko Maï Maï ya Lusenda, Nakiheri no kuri Mugera ko barimo kwisuganya kongera kugaba ibitero byo kwica Abanyamulenge no kubasenyera, aho ndetse n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zahamagaye abaturage ba Banyamulenge zibasaba kuba maso no kutaragira Inka zabo kure y’Imihana.
Ibi Ingabo za RDC, zabivuze mugihe zari zegereje kuvanwa mu Bibogobogo.
Maï Maï yo mu bwoko bw’Abapfurero n’Ababembe ndetse n’Abanyindu, bahora bavuga ko Intego yabo nya mukuru ko ari “ukurimbura Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi no kubajana i Rwanda, nk’uko bariya ba Maï Maï bavuga ko ar’iyo Abanyamulenge baje bava.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Mana yacu halicyo wavuze
Mapenzi yako yatiminzwe