Red Tabara na Maï Maï Bishambuke, kumunsi w’ejo bakubiswe ahababaza nyuma y’uko bari bagabye ibitero mu nkengero za Komine Minembwe, muri Kivu y’Amajy’epfo.
Mubitero byagabwe mu Mihana y’Abatutsi(Abanyamulenge), mu nkengero za Komine Minembwe, k’umunsi w’ejo hashize, tariki 16/11/2023, Maï Maï na Red Tabara batakaje abarwanyi babo 17.
Nk’uko byavuzwe iriya mirwano yabereye muduce dutatu: “Nyagishasha, Bipimo, mugihe c’isaha z’umugoroba Urugamba rwaje kugera mugace ka Mihanga,” utu duce twose tubarizwa muri Grupema ya Basimunyaka y’Amajy’epfo, Secteur ya Lulenge, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Umwe mu baturage b’irwanaho yabwiye Minembwe Capital News, ko uriya mutwe wa Red Tabara, urwanya leta y’u Burundi na Maï Maï Bishambuke, irwanya u bwoko bw’Abatutsi kwaribo bagabye biriya bitero ahari ibiraro by’inka z’Abungeri bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), maze Twirwaneho iza gutabara ivuye mubice byomuri Komine Minembwe, barwanira abaturage n’ibyabo.
Ay’amakuru akomeza avuga ko iyo mirwano ko itigeze ihira bariya barwanyi ba Red Tabara na Maï Maï Bishambuke, bari baje kugaba ibitero k’u Batutsi m’urwego rwo kubasenyera no kubica. Byavuzwe ko abarwanyi benshi kuruhande rwa Red Tabara na Maï Maï Bishambuke ko hapfuye abarwanyi babo 17 abandi benshi barakomereka, ngo nimugihe hagiye hagaragara ibipoyo byikorewe.
Red Tabara yagabye biriya bitero ivuye mu Rugezi mugihe Maï Maï Bishambuke yo yaje iva mu Kabanju(mu Lulenge).
Abaturage baturiye ibyo bice bahwihwisa ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zikorera mu misozi miremire y’Imulenge ko boba bari mu mugambi mubisha woguhangura Red Tabara na Maï Maï Bishambuke kugaba ibitero mubice birimo Inka z’Abanyamulenge ngo kuko ibyo bitero byagabwe kubanyamulenge FARDC yanga kubatabara.
Sibwo bwambere FARDC ishinjwa kuba m’uruhande rwa Maï Maï Bishambuke, nimugihe u mwaka wa 2018 na 2020 bariya basirikare ba FARDC bagiye batanga imbunda na Masasu muri Maï Maï. Ibyo byakoze Gen Dieudonne Muhima na Colonel Katembo ndetse na Col Ekembe.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.