Igisirikare ca Israel (IDF) cyabwiye Umuryango wa L’ONI ko buri muntu wese uba mu majy’Aruguru y’agace ka Wadi Gaza ko akwiye kwimukira mu m’Ajyepfo ya Gaza mu gihe kitarenze amasaha 24 , ibi n’ibyatangajwe n’umuvugizi wa L’ONI.
L’ONI ivuga ko ibi bireba abantu hafi miliyoni 1.1 , ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ba Gaza. Ako gace karebwa no kwimuka karimo n’u Mujyi wa Gaza utuwe mu bucucike.
Uko kuburira kwa Israel kwatanzwe mbere gato ya saa sita z’ijoro (00:00) ku isaha yo muri Gaza n’i Yeruzalemu.
Mu itangazo, L’ONI yashize hanze rigira riti: “Umuryango wa L’ONI ufata ko bidashoboka ko uko kugenda kubaho hatabayeho ingaruka mbi cyane ku baturage.”
Israel kandi ikomeje gukora ibitero by’indege kuri Gaza kuva ku wa gatandatu mu Cyumweru dusoje ubwo uyu mutwe wa Hamas wagabaga ibitero kuri Israel.
Abantu bagera ku 1,300 biciwe muri ibyo bitero bya Hamas, ku rwego rutari rwarigeze rubaho mbere, naho abantu nibura 150 bashimuswe na Hamas.
Ibitero by’indege bya Israel byo kwihorera bimaze kwica abantu barenga 1,400 muri Gaza, nkuko bivugwa n’abategetsi bo muri Minisiteri y’ubuzima ya Palestine.
Igisirikare cya Israel cyasabye abatuye umujyi wa Gaza guhunga ku mpamvu z’”umutekano no kwirinda.”
Gusa ngo kubona uburyo ninzira ngo bisa nibyabaye ingorabahizi.
Mu itangazo rya IDF bashize hanze bagize bati: “Muzashobora kugaruka gusa mu Mujyi wa Gaza igihe irindi tangazo ribitangira uruhusha rizaba ritanzwe.”
Mu butumwa bwa videwo bwo ku rubuga rwa X rwahozwe ruzwi nka Twitter, umuvugizi wa IDF, Liyetona Koloneli Jonathan Conricus yavuze ko intego yabo ari ukurokora ubuzima.
Yongeraho ati: “Abasivile si umwanzi wacu.Turabyumva ko kwimuka bizafata igihe. Si igikorwa cyoroshe.”
L’ONI yo ivuga ko “Yinginze cane ko iryo tegeko, niba ryemejwe, rikurwaho mu kwirinda igishobora gutuma ibyago bisanzwe biriho bihinduka amakuba.”
Iryo tegeko rinareba abakozi bose ba L’ONI hamwe n’abihishe mu bigo bya L’ONI, birimo nk’amashuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro.
Amakuru dukesha BBC avuga ko akanama k’Umutekano ka L’ONI gateganya gukora i Nama y’igitaraganya mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, mu Nama nyunguranabitekerezo yo mu muhezo.
Ambasaderi wa Israel muri L’ONI yashigikiye itegeko ryo guhunga ryatanzwe n’igisirikare c’icyo gihugu, avuga ko ibyatangajwe na L’ONI “biteye isoni”.
Ambasaderi Gilad Erdan yavuze ko igihugu cye kirimo kuburira hakiri kare abaturage ba Gaza kandi ko kirimo kugerageza “kugabanya ibyago ku batarebwa” n’igitero cya IDF kuri Hamas.”
Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka myinshi, L’ONI yarahumirije ku guhabwa imbunda kwa Hamas no ku ikoresha ryayo ry’abaturage b’abasivile n’ibikorwa-remezo bya gisivile byo muri Gaza nk’ahantu ho guhisha imbunda zayo n’ubwicanyi.”
Ambasaderi Erdan yongeyeho ko“Byaba byiza ONU ubu yibanze ku kugarura abashimuswe, kwamagana Hamas no gushigikira uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.