Imyaka i Cumi nine(14) irarangiye, umusirikare w’ingenzi utazibagirana m’ubwoko bw’Anyamulenge Major Robert Kagigi Musabwa atabarutse.
Uyu musirikare azwiho ubutwari bukaze mubasikare ba bayeho n’abariho ndetse n’abazoza nyuama ye muri Congo Kinshasa ahanini Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Major Robert Kagigi, yavutse mu mwaka w’1972 avukiye mubice bya Gatanga homuri Groupement ya Bijombo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo. Kagigi yabyawe na Rutonesha Thomas na Reneya, izina yiswe n’ababyeyi be ni Musabwa Kagigi.
Uyu musirikare y’injiye igisirikare agamije gutabara ubwoko bw’Abatutsi barimo bicwa mu mwaka w’1994 mugihugu c’u Rwanda. Bigeze mu mwaka wa 1996 yambutse mucahoze citwa Zaïre aje guhagarika na none urugomo Abanyamulenge barimo bakorerwa na leta ya perezida Desire Mobutu Sese seko ku Ngwendo Wazabanga.
Major Robert Kagigi, ari mubasirikare bahagaritse ibitero ku Ndondo ya Bijombo byari byugarije kurimbura Abanyamulenge ahagana mu mwaka w’ 1999. Kagigi azwi Mugihamba, ku Kigwa, Magunda ndetse no Mubibogobogo nahandi.
Amakuru Minembwe Capital News yabwiwe n’uko uyu musirikare w’ingenzi Mubanyamulenge yishwe arashwe nimugihe yaravuye aho yakoreraga mubice byo muri teritware ya Uvira agana i Nyangezi akaba yari yahamagawe kw’itaba i Nama yari yategujwe na Komanda Region muri Kivu yamajy’Epfo, Gen Patrice Masunzu. Yari Nama yariyateguriwe kubera mugace ka Nyafunze muri Centre ya Nyangezi ubwo yaganaga muri aka gace niho yaje guhura n’Abantu baje bitwaje imbunda baramurasa arapfa.
Umwe mu muryango we yatanze ubuhamya agira ati: “Kagigi yari ntwari ikomeye m’ubwoko bw’Abatutsi, apfa arashwe n’Abasirikare baje bitwikiriye ibihuzu mu maso. Kagigi nti tuzomwibagigwa.”
Major Robert Kagigi Musabwa, yapfuye tariki 11/10/2009. Abanyamulenge bakomeje kumwibuka nogusaba ko hoba ubutabera abakoze amabi bakamenyekana.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.