Abasirikare bo mwitsinda rya Bakomanda bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo(GR) byemejwe ko bari mu mirwano yabereye mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu yaruguru.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 04/10/2023, ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro igize Wazalendo bagabye ibitero mu bice birimo Kilolirwe, Burungu, Katovu na Tebero guhera mu masaa kumi yo mugatondo cakare.
Umuvugizi wa M23 muri politiki, Lawrence Kanyuka, kuriki gicamunsi nibwo yatangaje ko urwo rugamba rwarimo ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu ca RDC (GR) .
Ati: “Aba GR bakoze ubwicanyi i Goma babisabwe na perezida Tshisekedi Tshilombo, binjiye mu bitero rusange bya FARDC, FDLR bagaba kuri M23, ariko turakomeza ibirindiro byacu, ari na ko turinda abaturage.”
Kanyuka yatangaje ko ibitero byakomereje no mu bindi bice bya Masisi. Ati: “Amakuru masha ya saa munani: Ibitero rusange by’intwaro ziremeye bikomereje mu biturage bya Kizimba, Muhongozi, Nyakabingu, Kibarizo, Kirumbu…M23 iracyafite ibirindiro byayo.”
Harinandi makuru avuga ko imbunda bwije zirimo kumvikanira mubice biri mubirometre 8 n’umujyi wa Kitchanga, ayamakuru avuga ko ingabo za RDC zirimo guhunga zigana muri Kitchanga iri mubirometre 80 n’umujyi wa Goma.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, yasohoye itangazo, asobanura ko nta ruhare ingabo zabo zifite muri iyi mirwano, ahubwo ngo zikomeje kubahiriza icyemezo cy’abakuru b’ibihugu byo mu karere cyo gutanga agahenge.
Ati: “FARDC ntiri mu mirwano, ahubwo iri gutanga agahenge nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere.”
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, we yatangaje ko imirwano ikomeje kandi ko uyu mutwe avugira uri kwihaniza ingabo za RDC “zawushotoye”.
Iyi mirwano yubuye tariki ya 01/10/ 2023. Impande zombi zirashinjanya gushoza intambara, kandi zatangaje ko zifite uburenganzira bwo kwirwanaho.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.