• Mon. Jul 8th, 2024

Red Tabara Irashinjwa Kuba Inyuma Yurupfu Rwa Diamond Wishwe Kumunsi w’ejo Hashize.

Share with others

Mumikenke uwitwa Diamond, yaraye yishwe arashwe nabantu bataramenyekana.

Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 22.05.2023, saa 12:05 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Diamond wo mubwoko bwa Babembe, yishwe arashwe kumunsi w’ejo hashize tariki 21.05.2023. Yiciwe ahagana i Bukundji ho muri Secteur ya Itombwe, Teritware ya Mwenga, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.

Nkuko ayamakuru agera kuri MCN, tukaba tuyakesha bamwe mubaturage baturiye ako gace ka Mikenke, batanze ayamakuru bavuga ko Diamond yishwe nabantu bari bitwaje intwaro bikekwa ko arabo mumutwe wa Red Tabara, uzwiho ubugizi bwanabi.

Diamond yishwe mugihe yaravuye Mwisoko ya Mikenke ikunze kurema umunsi wo kucumweru (Kwamungu), agana mu Gipupu. Gipupu ikaba izwiho gucumbikira Red tabara nkuko bamwe babibwiye Minembwe Capital News.

Amakuru yatanzwe num’Upfurelo, ahagana mukwezi gushize kwa kane (4), aho yarimo aburira Abanyamulenge baturiye akarere ka Minembwe, yababwiye ko Red tabara, ifite ibirindiro mu Gipupu nahitwa Murugezi, gusa avuga ko iyo Red tabara ishaka kwimurira ibirindiro byabo byose muri Rugezi nimugihe bivugwa ko aha muri Rugezi bahavumbuye ubutunzi bw’amabuye ya gaciro, babanjye gucukura, ibyo bakunze kwita inoro mururimi Rw’ikinyamulenge.

Urupfu rwa Diamond rukaba rwongeye gukurura umwuka mubi hagati mubaturage baturiye akarere ka Mikenke.

Mumikenke haheruka ga kubera ibiganiro byahuje amoko yose (Abanyamulenge, Abapfurero, Ababembe ndetse n’a Banyindu), ibi biganiro byari byategujwe nabantu bahunze Intambara nimugihe bari bashaka kongera kwiyunga maze bongere bagaruke gutura Muchohagati Chaza Rwerera.

Ibi biganiro bikaba byaritabiriwe kandi nabagize inzego zishinzwe umutekano harimo ANR, Fardc, PNC ndetse nitsinda ryabasirikare ba Barundi (FDNB), abari muri Kivu yamajy’Epfo kumasezerano y’ibihugu byombi Congo nu Burundi.