Nyakwigendera umubyeyi Mariamu Kinyamarura yahoze atuye i Kabera homuri Teritware ya Fizi muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (RDC).
Aya mateka Minembwe Capital News (MCN ), tuyakesha umwe mubaturage baturiye Bibogobogo Ruhorimbere ndetse twifashije nubuhamya bwatanzwe n’u muhungu wasizwe nu Mubyeyi Kinyamarura Mariamu bwana Pastor Mariko.
Izina ry’uyu mubyeyi bwite yitwaga: “Domithila Kinyamarura,” yavutse ahagana mumwaka wa 1925, avukira mu gihugu cyahoze ari ZAÏRE, ubu akaba ari Igihugu cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu gace ka Kabara hi Mulenge (High Land Of Mulenge) muri Kivu yamajy’Epfo.
Igihe yavukagaga yasanze nta madini ya Gikristo yari yakabaho muri Congo bikaba byaratuma ga abantu benshi batamenya Imana mu buryo tuyizi ubu. Ibyo byatumaga buri wese yishakashakira Imana uko abyumva bitewe n’uko mu muco wabo bayishakaga, aha wasanga ga bamwe biyambaza abapfumu.
Mariama Kinyamarura, amaze kuba inkumi yaje kubakana n’a Matare Musa.
Baza nokubyarana bwambere umwana w’umukobwa w’imfura, bidatinze uwo mwana ararwara cyane yenda gupfa.Mariamu n’umugabo we bajya gushaka umupfumu wabakiriza umwana kuko bari baziko abapfumu aribo batanga ubuzima.
Iri sengesho rya ,Mariamu akajya arivuga mu gitondo na nimugoroba, yaba yagiye guhinga,yaba ari mu rugo, hose agahora avuga iri sengesho asenga Imana atazi.
Akomeje gusenga atyo, umunsi umwe yagiye ahantu mu ishyamba, apfukama munsi y’igiti kinini kandi kirekire cyane cyasumbaga ibindi byo muri iryo shyamba(Inganzamarungu), akomeza gusenga ya Mana yumvanye Nyirandungutse.
Uwo bavuganaga arabura, arazimira na rwa rumuri ruhita rubura burundu. Mariamu akimara guhaguruka yirebye ku mwenda yari akenyeye asangaho ibizinga by’amata bimeze nk’umuntu uyamumenyeho akamutemba ku mwenda yari akenyeye. Niko gufata umwenda arawuhindura ahari imbere ahashyira inyuma ubundi arataha. Ageze mu rugo yabitekerereje umugabo we, umugabo nawe arumirwa.
Mu mwaka wa 1950 bongeye kubyara umwana w’Umuhungu bamwita Musabwimana ( azwi ku kazina ka Musabwa) akaba ariho na bugingo n’ubu kandi ari Reverend Pasteur muri Congo aho akorera umurimo w’Imana kuri ubu.
Mu mwaka wa 1952 nibwo idini ya Gikristu ryaje muri aka karere rigera n’iwabo wa Mariamu aho yari atuye icogihe hitwa Mubibogobogo (Mulenge).
Icyo gihe muri ako karere Itorero ryari rihari ryitwaga U.P.M.G.B.I (Union Pentecostale Des Missionnaires De Grande Bretagne et D’irlande). Iryo torero ry’abakristu rikimara kuhagera, umuryango wa Mariamu wahise wiyemeza kuriyoboka. Mariamu aranezerwa cyane kuko yumvaga bari kumwigisha ya Mana yashakaga kumenya.Ibyo bituma aza no kubatizwa mu mwaka wa 1961
Ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 1959 kugera mu mwaka wa 1972 bagateka akarya, akanywa nk’abandi bose, agahinduranya imyenda, akoga, n’ibindi abantu basanzwe bakora ariko kuva icyo gihe ntiyongera gusubira ku musarane ukundi habe no kujya kwituma ibyoroshye.Muri icyo gihe cyose akigisha abantu abagezaho iby’Imana yamubwiye byose yicaye. Bikaba byaratwaye imyaka 13 yose nta kujya kwituma kandi agakomeza kubyara nk’abandi babyeyi.
Ibi kandi si ukubeshya kuko hari abatangabuhamya babyo batagira ingano babaye hariya i Kabera.
Muri icyo gihe cyose cy’icyo gitangaza cyakorewe Mariam, yabyayemo abana 7 abahungu 5 n’abakobwa 2 b’impanga, kandi kubyara kwe kwabagaho mu buryo bw’igitangaza kuko nta muntu wamubyazaga ndetse n’umugabo we Matare Musa, yakangurwaga no kumva uruhinja rurira rwavutse kuko ahanini Mariam yabyaraga ari ninjoro kandi akabyara we yibereye mu iyerekwa, Mariam hakaba ubwo ajya mu iyerekwa akamaramo nk’umunsi wose atazi ko yabyaye , ubwo umugabo we akajya gushaka ababyeyi bo gutunganya umwana, Mariam akazajya kuva mu iyerekwa asanga umwana yaramaze kuvuka.
Aha Ruhorimbere yatanze u buhamya avuga ko hari ubwo yajyaga yumva Mariamu ari kujya impaka avuga ngo uwo mwana urira nibamushyire nyina atazi ko ari uwe, ariko nyuma yabona ya nda yari atwite atakiyifite akemera ko yabyaye.
Mu mwaka wa 1962 habayeho impinduka y’Itorero, rya torero ryitwaga U.P.M.G.B.I risimburwa n’irindi ryitwa Communaute des Églises Libre Methodiste Au Zaïre (Celmeza), Ubwo nyine umuryango wa Mariam bahita baba aba Methodiste kuva ubwo.
Iri torero akaba ariryo yakoreyemo imirimo yose Imana yamukoresheje mu buzima bwe.
Imana yongera kumuhindurira imibereho mumwaka wa 1972, Imana yongera kumukorera ikindi gitangaza gikomeye, imubwira ko imuhinduriye gahunda y’imibereheo ye, muribuka ko twavuze ko kuva mumwaka wa 1959 yaryaga, akanywa,akambara, akoga, n’ibindi ariko tiyitume byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye.
Ubwo rero bigeze mu mwaka wa 1972 (Ubwo ni nyuma y’imyaka 13) nibwo Imana yabwiye Mariamu ko atazongera no kurya, kunywa, koga, guhinduranya imyenda n’igitambro cyo ku mutwe,ndetse ko atazongera guca inzara,kandi ntanuke ndetse n’umwambaro we ntusaze cyangwa ngo icike haba no kuba yakwanga kumukwira.
Muricyo guhe agokomeza kwigisha ijambo ry’Imana aryamiye uruhande rumwe(urubavu),ibi bikaba byarakomeje gutya abimarana imyaka 24 kuva mu mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana ku Itariki ya 25/09/1996 i GITARAMA Mu Rwanda aho imva ye iri n’ubu ku rusengero rwa ADEPR Nyabisindu ari naho hari icyicaro cya Region ya ADEPR.
Ibi bifite abatangabuhamya benshi cyane, Abanyamulenge babaye mu Bibogobogo, Minembwe n’ahandi, ndetse hari n’abatangabuhamya benshi babihamya bavaga mu Rwanda, Burundi, Tanzania n’ahandi bakajya i Kabera ibi byose bakabyirebera n’amaso yabo.
Ubuzima bwe bwose yari yarabweguriye Imana n’umurimo wayo, agahanurira abantu, akabasengera,ubundi akajya mu iyerekwa igihe kirekire.Mu minsi ye yo kubaho yabaye umuhanuzi mwiza aba n’umwigisha mwiza, aba umunyamasengesho mwiza…
Inyigisho za Mariam yigishaga: zari zikubiye mu ngingo 8:
ABUBATSE : Yabigishaga kubana mu mahoro badatandukana
ABATANYE : Yabigishaga kongera gusubirana
URUBYIRUKO : Yarwigishga kwitondera icyo gikorwa bitegura cyo kubaka urugo bagasenga Imana. Aha yavugaga ko umusore ukijijwe iyo asezeranye n’umukobwa ko bagiye gukundana kugeza babanye, ubwo nyine isezerano rikuru ni iryo.
Iyo baguye mu byaha by’ubusambanyi, ntibakwiye gutana ukundi kuko uwo aba ari umugore we w’isezerano, n’iyo yajya gushaka undi uwo akamuta, ubwo uwo wa nyuma niwe uba ari umugore w’isezerano kabone n’ubwo uwo wa nyuma ariwe baba barajyanye gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Itorero.
Yemezaga ko gusezerana ko mu Itorero ari uguhamya ibyahamijwe mu isezerano rikorwa na ba nyiribwite iyo barambagizanya. Iryo rya ba Nyiribwite akaba ari naryo Sezerano nyamukuru. Izo nyigisho nizo bitaga :” INDOWA”
Mariamu yari azi kubabarira nta Conditions ashyizeho : Abamutukaga bazaga i Kabera bakakigwa neza babireba bagataha bihanye. Abo bose yabaga azi neza ibyo bamuvuze bibi, ariko mu kubababarira nta condition yabashiragaho. naho kuri ubu ngo kugirango umuntu aguhe imbabazi aragusaba ngo genda ubanze uzenguruke amatorero yose wavuzemo ibyo bintu ubasabe imbabazi ubone ugaruke nkubabarire, Ibi kuri we ntabwo yabyemeraga.
Yari aziko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa (Ibyakozwe n’Intumwa:20,35): Bamuzaniraga imfashanyo nyinshi nyamara byose bikajya mu murimo w’Imana nta na kimwe yisigarije : Bamwe akabaha amatike batayafite, abandi akabagaburira ibyo bashaka, abandi akabaha ibyo bambara n’ibindi bakenye.
Yari yuzuye ishaka ry’Umurimo w’Imana nk’umuhanuzi Yeremia: Iyo yajyaga mu iyerekwa buri gihe yagarukaga arira amaso agahora yatukuye. Ibi kuri twe bivuze ko yari umukozi ukorera Imana ntiyari umukozi ukoreshwa n’Imana kuko aba bakozi bombi baratandukanye cyane.
Mariamu Kinyamarura, uko yitabye Imana :
Mariamu iyo yajyaga mu iyerekwa yavagamo ari kurira cyane bitewe n’ibyo yabaga yabonye, nta na rimwe yigeze ava mu iyerekwa yishimye, ahubwo yabaga ababaye. Akaba yari yarabwiye abantu ko umunsi bazabona avuye mu iyerekwa yishimye, afite akanyamuneza, bamubaza amakuru akavuga ngo ni Meza, bazamenye ko isaha ye yo gutaha yegereje.
Umunsi umwe rero ubwo Intambara ya Zaïre yageraga, nibwo igisirikare cya Zaïre caje gufata abanya Mulenge ngo kibafunge kuko bavugaga ngo Ni ibyitso by’ingabo z’u Rwanda kandi bakaba bari bafite ubwoba ko ingabo z’u Rwanda zateye Zïre. Ibyo byatumye bagera n’i Kabera abantu baho barabafata bajya kubafunga na Mariamu nawe nubwo yari ikimuga baramuterura bamujyana n’abandi bavuga ngo :” Nibasange bene wabo i Rwanda.
Ubwo babafunguraga bakabazana bakabata ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Bugarama, Interahamwe nibwo zaje zibasamira hejuru zicamo benshi mu babaga i Kabera, i Mulenge, mu Bibogobogo,mu Minembwe n’indi misozi ihakikije.Cyane cyane bishe abagabo n’abasore, n’abana b’abahungu abagore barabareka.
Ageze i Gitarama mu Rusengero rwa ADEPR ku Kicaro cya Region giherereye kuri Paroisse Nyabisindu.Iryo joro bakihagera Mariamu ajya mu iyerekwa nk’uko bisanzwe, amaze kuvamo aza yishimye, amwenyura aseka, nyamara uwo munsi nibwo Interahamwe zari zishe abantu benshi mu bo bavanye i Kabera. Kumwenyura kwe avuye mu iyerekwa ntibyari bisanzwe kuko twababwiye ko ubusanzwe yavagamo arira.
Bakimara kubona avuye mu iyerekwa ari kumwenyura, baramubajije ngo :” Amakuru ki Mama ? arabasubiza ngo ni meza (ibi nabyo ntibyari bisanzwe), bose bamenye ko isaha ye yegereje kuko ariko yari yarababwiye. Ubwo iryo joro yahise aryama araruhuka ahita ashiramo umwuka iryo joro ryo kuwa 25/09/1996.
Umurambo we bawushyinguye mu isambu y’urwo rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ruri i Gitarama.
Mwabiteguriwe na: Bruce Bahanda(brucebahanda1@gmail.com), nfashijwe n’a Ruhorimbere umwe mubabaye Mubibogobigo hafi ni Kabera. Kw’itariki 25.05.2023, saa 1:05am, kumasaha ya Kampala na Nairobi.
Aya Mafoto naya biciwe i Kabera bishwe n’a Mai Mai n’a FDLR kubufasha bw’ingabo za Mobutu Sese seko Kungwendo Wazabanga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Ntabwo MARIYAMU yitwaga Domitira Oya !
Yitwaga MARIYAMU KINYAMARURA
Naho Uwo Domitira nuwundi arahari titwa NYABIBONE DOMITIRA
Urumugabo chane bwana bruce, kumenya gutanga amakuru yuzuyemo amateka akomeye. Courage nous te soutenons
Urakoze kumateka meza yintwari y’Imana nitorero,utugejejeho.aheza nimwinjuru tuzahurirayo bangenzi.
Dukeneye abahanuzi bameze nkawe murikigihe.