• Wed. Jul 3rd, 2024

Indi mirambo myinshi y’Ingabo z’u Burundi yatoraguwe mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Share with others

Habonetse imirambo myinshi y’Ingabo z’u Burundi yatoraguwe muri Ngungu ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ni uyumunsi ku itariki ya 07/05/2024, hatoraguwe indi mirambo igera kuri 118 y’abasirikare b’u Burundi nyuma y’uko muri ibyo bice hari habereye urugamba rukaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zi rwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Mu mpera z’i Cyumweru gishize nibwo i Ngungu habereye imirwano biza no kurangira aka gace ko muri teritware ya Masisi kigaruriwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Nyuma yiyo mirwano imbuga nkoranya mbaga zatangaje ko muri ibyo bice haguye abasirikare benshi b’u Burundi, harimo ko n’urubuga rwa rwa Pacifique Nininahazwe, umurundi ushinzwe gutabariza benewabo bari mu kaga, aho rwahise rutanga amakuru ruvuga ko abasirikare b’igihugu cyabo benshi baguye mu ntambara ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta.

Anavuga ko atanze mpole ku miryango y’Abarundi babuze ababo mu ntambara abenegihugu b’u Burundi batazi icyo igamije.

Gusa uru rubuga rwa Pacifique Nininahazwe nta mubare rwatanze w’abasirikare b’igihugu cyabo bapfuye ariko ruvuga ko rugiye kuzatangaza amazina y’abo basirikare.

Ibi kandi byavuzwe cyane mu mpera z’u mwaka ushize nyuma y’imirwano yari kaze yagiye ibera mu bice bya Masisi, nk’ahitwa Kitshanga no mu nkengero zayo ndetse no mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo.

Amasoko yacu avuga ko ingabo z’u Burundi ninshi zaburiwe irengero abandi bakaba bamaze gufatwa mpiri harimo n’abandi bakomeretse.

Ay’amakuru anahamya ko imirambo yabashe kugaragara y’izi ngabo z’u Burundi ko igera ku 118.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.