Ibitero by’ingabo za Israel (IDF) mu Ntara ya Gaza, byatumye haba impungenge z’uko intambara ishobora gukwira mu bihugu byose M’uburasirazuba bwo hagati.
Ubwo ingabo za Israel(IDF) zagabye ibitero mu Ntara ya Gaza bigatigisa ibyihebe bya Hamas. Nyuma y’ibyo bitero habaye impungenge ko muri Syria no ku mupaka wa Libani, ko intambara ihanganishije Israel na Hamas, ishobora gukwira mu Bihugu byose byo mu burasirazuba bwo hagati.
Hamas yatangaje ko abantu byibuze 55 baguye muri ibyo bitero byagabwe na Israel mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 22/10/2023, mu Ntara ya Gaza.
Ni mu gihe kuri iki Cyumweru Igikomangoma Turki al-Faisal cya Arabia Saudite, yavuze ku rugomo rurimo kuba mu Burasirazuba bwo Hagati, yamagana ku mugaragaro Hamas na Israel ku kugaba ibitero ku basivile.
Yavuze ko nta butwari bwabaye ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero gitunguranye kuri Israel, na yo ikayitura kuyigabaho intambara ititaye ku baturage b’abasivili bazahasiga ubuzima.
Yashimangiye ko icyabayeho gusa ari uko abantu bahapfiriye, anenga iyi myitwarire, ndetse asaba Israel guhagarika iyi ntambara kuko iri kugwamo inzirakarengane nyinshi.
Uretse igikomangoma cya Arabia Saudite, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hussein Amir-Abdullahian, yatangaje ko atewe impungenge n’iyi ntambara, avuga ko Israel iramutse ikomeje kugaba ibi bitero, ibintu bizarushaho kuzamba ndetse bikarushaho kuba bibi mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.
Hussein yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo iri kwenyegeza umuriro muri iyi ntambara, kubera imfashanyo ya gisirikare iri guha Israel.
Arabishingira ku magambo Perezida Joe Biden yavuze mu cyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko muri Israel, akizeza Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ko America izakora ibishoboka byose igafasha Israel kurandura burundu umutwe wa Hamas yise uw’iterabwoba.
Nubwo Ibihugu byo mubarabu biri kugaragaza impungenge kuri iyi ntambara, Benjamin Netanyahu we akomeje umugambi wayo wo kugaba ibitero ku ntara ya Gaza, ku buryo kuri iki Cyumweru yanatangaje ko intambara barimo ari iyo gupfa no gukira, asaba ingabo n’abaturage ba Israel kwikiza umwanzi ari we Hamas.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.