• Mon. Jul 8th, 2024

I Goma, Wazalendo bakomeje kwica abaturage babaziza Abatutsi.

Share with others

Wazalendo barashinjwa kuba inyuma y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage bo muri Goma.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 26/07/2023, saa 7:05pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

I Goma, umuntu umwe yaraye yishwe arashwe abandi batatu barakomereka bikabije. Ibi n’ibyabereye muri Quartier ya Pacifique homuri Kyeshero muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye mumasaha y’ijoro n’imugihe abarinyuma yubu bwicanyi baje b’itwaje imbunda bikavugwa ko ari abo mwitsinda rya Wazalendo bakorana byahafi n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo.

Moïse Akili président w’urubyiruko muri Quartier ya Pacifique, yemeje ayamakuru maze avuga ko abo bantu bicanye bari barindwi kandi ko bari bambaye n’imyenda yagisirikare.

Ati: “Abo bicanyi baje arabantu barindwi baje bambaye imyenda yi gisirikare cya FARDC n’iyi gi polisi.”

Ibi kandi byemezwa nabaturage bomuribyo bice aho batangiye kugumukira ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo bazishinja guhungabanya umutekano.

Bati: “Ntagushidikanya abo bantu ni Wazalendo (APCLC), baje bashaka umusore witwa David bamushinja kuba ashira ahagaragara ibyo bari gukorera Abatutsi batuye muri teritware ya Masisi.”

Umuyobozi wa Quartier Kyeshero, ubwe nawe ahamya ko umuntu umwe yaraye yishwe arashwe nabantu baje bitwaje imbunda bambaye n’imyenda yagisirikare nabandi barakomereka batatu(3).

Ati: “Nibyo umuntu umwe yaraye yishwe, abandi batatu barakomereka. Bakomeretse mugihe habaye gusubizanya kwimbunda hagati yabo bikekwa kwari Wazalendo na Polisi irinda umutekano.”

Aba bayobozi bomuri utwo duce ubwo baganiraga ni’tangaza makuru murico gihugu basabye leta ya Kinshasa, kubarindira umutekano nogufata inkozi zikibi zigashikirizwa ubutabera.

Umuyobozi kandi yabwiye itangaza makuru ko murizi nkozi zibibi umwe wabo yafashwe yemeza ko ari Wazalendo bakomeje guhohotera nokwica abantu ba Goma babaziza kuba bashigikira abo mubwoko bwa Batutsi.

Abakomeretse bakaba barajanwe kwivuriro ririhafi aho. Ibi bibaye mugihe hari hatarashira iby’umweru bibiri undi muntu yishwe arashwe nabo baketse ko ari Wazalendo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.