• Mon. Jul 8th, 2024

Aba Perezida ba Afrika barindwi (7), bamaze kugera muri Ukraine, aho bagiye mubutumwa bwa mahoro.

Share with others

Intumwa za Afrika zamaze kwerekeza mu rugendo aho zigiye mubutumwa bwa mahoro mugihugu cya Ukraine nu Burusiya.

Nurugendo rwatangiye mumasaha yijoro yokw’itariki 15.06.2023 nkuko byamaze gutangazwa nurubuga rwa Radio Ijwi rya Amerika.

Izi ntumwa zumuryango wa Afrika yunze ubumwe (AU), zavuye mu bihugu birindwi(7), zikaba zamaze kugera mugihugu cya Ukraine, zahageze muriki gitondo canone kumasaha ya Ukraine.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye harimo Perezida wa Senegal, Macky Sall, uwa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa na Hakainde Hichilema wa Zambia, ndetse na Azali Assoumani, uyobora umuryango w’ubumwe bw’Afrika nibo bari muri ubwo butumwa bw’amahoro.

Barahura na Prezida w Ukraine Volodymyr Zelensky, ndetse basure n’akarere ka Boucha havugwa ko ingabo z’Uburusiya zahiciye abasivili.

Kuruyu wa gatandatu, bazerekeza mu Burusiya aho bazabonana na Prezida Vladmir Putin.
Abaprezida batashoboye gukora urugendo ni: Museveni wa Uganda urwaye COVID-19, Abdel Fattah al-SissiAl Sisssi wa Misisi na Denis SassouNguesoo wa Congo Brazzaville ndetse na Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.