K’u wa Kane, tariki ya 01/02/2024, i WASHINGTON, D.C. Depite André Carson, yashigikiye umwanzuro wa magana ihohoterwa rikorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC).
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, n’imiryango iharanira ubuvugizi, yashize inyandiko hanze zamagana igisa na Genocide ikorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bavuga ko iryo hohoterwa rikorwa n’abasirikare ba RDC, n’imitwe yitwara gisirikare ikorana bya hafi n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bavuga ku byaha bishingiye ku gutoteza bitwaje ubwoko; aha bakurikije ingingo ya 2 ikubiyemo amasezerano y’umuryango w’Abibumbye, ushinzwe gukumira no guhana ibyaha bya Genoside. Abagiye batotezwa ahanini bagaragaje ko ari abo mu muryango wa bavuga ururimi rw’i Kinyarwanda, batotejwe n’imitwe yitwaje imbunda ndetse n’inzego z’umutekano; bazishinja gutoteza, gukora ubwicanyi, gushimuta, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwinjiza abana mu gisirikare, n’ibindi bikorwa byibasira abaturage b’u bwoko bumwe.
Amajwi y’abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akunze kumvikana atakira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse n’andi mahanga, n’ubwo ba bura ubitaba.
Yagize ati: “Icyakora, ihohoterwa rya kunze kwibasira amoko y’Abatutsi n’Abanyamulenge muri rusange. Ibi byiyongereye cyane igihe umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano. Ni ngombwa ko ibi bibazo bitorerwa umuti, Amerika ifite inshingano yo kwibutsa abayobozi ba Congo inshingano zabo zo kurinda abaturage bose batitaye ku moko.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.